Mugitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 2 Ukwakira 2023, abantu bari barimo bubaka urukuta rw’amabuye ku mukingo w’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, itaka ryaridutse rihita ribatwikira babiri bahasiga ubuzima abandi umunani barakomereka nk’uko byemejwe n’ Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyamasheke, Muhayeyezu Joseph Desire.
Aba baturage bari mu bikorwa byo kubaka urukuta ku mukingo wo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rwamatamu ruherereye mu Murenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke, nibo bagwiriwe n’umukingo, babiri bahasiga ubuzima, abandi umunani barakomereka.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyamasheke, Muhayeyezu Joseph Desire yagize ati: “Tukimara kumenya ayo makuru twahise tujya kureba abo bantu ngo dutabare ku gihe abagwiriwe n’uwo mukingo dusanga itaka ryabatwikiriye. Mu bantu 10 twakuyemo twasanze babiri muri bo bapfuye, abandi 8 na bo barembye bahise bajyanwa ku bitaro bya Mugonero kugira ngo bitabweho n’abaganga”.
Meya Muhayeyezu avuga ko mu bantu 8 bakomeretse, bane muri bo barembye bikomeye abandi bane bakaba bakomeretse byoroheje.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyamasheke avuga ko uyu mukingo wari usanzwe ukorwaho n’abakozi 81 ariko ko ibi byago byabaye hari abakozi 41.
Ati “Abandi 31 mu barimo bakoraga uyu munsi kuri uwo mukingo bo nta kibazo bahuye na cyo ubu ariko turi mu bikorwa byo gukuraho itaka kugira ngo turebe niba ntawaba yasigayemo ntitubimenye”.
Kuriduka k’uyu mukingo byaturutse ku kuba itaka ryaroroshye kubera imvura imaze iminsi igwa ndetse n’ubuhaname bwawo.