2 0
Read Time:3 Minute, 49 Second

By Christophe Uwizeyimana

Korali Agape yo mu Itorero Presbyterienne mu Rwanda, Presbytary ya Kigali, Paruwasi ya Kiyovu yateguye Igiterane yise ‘’ DUSHIME UWITEKA’, iki ni igiterane kidasanzwe kizaba kuva tariki 15 kugeza ku itariki 16 Gashyantare 2025.

Iki giterane kizaba kitabiriwe n’abantu benshi ndetse n’abavugabutumwa batandukanye barimo Rev. Dr. Rutayisire Antoine, Rev. Dr. Bataringaya Pascal, Past. Janvier Ntayomba na Past. Janos Musengimana. Uretse aba kandi hazaba haje korali zikunzwe mu Rwanda zizifatanya na Korali AGAPE zirimo Korali Jehovah Jireh (ULK), Family of Singers, Bethel, Passion Praise Worship Team n’abandi.

Intego y’iki giterane iboneka muri Zaburi 136:4.

Iki gitaramo kizajya gitangira saa munani z’igicamunsi kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kizajya Kibera mu rusengero rwa EPR mu Kiyovu.

Ibishya byitezwe muri iki giterane ni inyigisho nziza, indirimbo zikubiyemo ubutumwa bwiza umunezero ndetse no kwegerana n’Imana. Ni igiterane udakwiriye gucikwa.

Amateka ya Korali Agape- EPR Kiyovu

Korali AGAPE yatangiye ku wa 1 Kamena 1997. Abayitangije bagize iki igitekerezo nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yari yasize ibikomere mu mitima y’abantu kandi bakeneye isanamitima, kongera guhumurizwa no kugira icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza. Izina AGAPE rikomoka mu rurimi rw’Ikigiriki, aho risobanuye urukundo mu rurimi rw’ikinyarwanda. Intego nyamukuru yo gutangiza iyi korari yari ukongera kubanisha abantu mu rukundo, kongera kubaremamo icyizere cy’ubuzima no gusana imitima y’abakristo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Korari AGAPE ibarizwa mu Itorero Presbyterienne mu Rwanda, muri Presbytary ya Kigali, Paruwasi ya Kiyovu. Yatangiye ifite abaririmbyi 14, ubu ikaba ifite abaririmbyi basaga 58. Pasiteri Mugemera Aaron ni umushumba mu itorero Presbyterienne mu Rwanda uri mu kiruhuko cy’izabukuru kandi akaba umwe mu batangije iyi korari mu 1997. Avuga ko iyi korali yabaye igisubizo cy’ibyiringiro mu Banyarwanda. Pasteur Aaron avuga ko gushinga korali ndetse nabo bafatanije icyo gihe ntacyo bashingiyeho, ahubwo uwemeye yaraje bafatanya kubaka Korali ndetse ashimira cyane abo batangiranye bakiri mu murimo .

Nkundunkundiye Jean Bosco, umwe mu baririmbyi ba korari AGAPE bayitangije, ubu ni na we muyobizi wayo.

Ivugabutumwa rya korali AGAPE

Itsinda ry’abaririmbyi AGAPE rikorera muri paruwasi ya Kiyovu mu ivugabutumwa ryagutse.Mu kwa 11/2014 korali AGAPE yakoze igiterane cyo gushima no gushyira ku mugaragaro umuzingo w’indirimbo 12 bakoze mu buryo bwamajwi n’amashusho.

Hanze ya Paruwasi Kiyovu

Mu kwa 6, 2003 Korali Agape yagize ivugabutumwa mu gihugu cya Tanzania muri ‘Region’ ya Remera paruwasi ya Mureba. Si muri iyi paruwasi gusa bakoreramo ivugabutumwa kuko no hanze ya paruwasi bakora ivugabutumwa. Mu 2013 korali yakoze urugendo rw’ivugabutumwa mu gihugu cya Kenya, ijyana n’abandi bakristo bo muri Paruwasi Kiyovu. Mu bikorwa bya vuba harimo igiterane cyabaye muri 2014 korali yakoreye ivugabutumwa muri Presbytery ya remera muri paruwasi ya Rukoma.

Muri 2015 korari yakoreye ivugabutumwa muri presbytery ya Gitarama, paruwasi ya Gitwe, inatanga inkunga yo kubaka urusengero.Muri uyu mwaka kandi korali AGAPE yakoreye ivugabutumwa muri Presbytary ya Kigali, Paruwasi ya Cyuga inatanga umusanzu wo kubaka urusengero.

Mu 2016 korari AGAPE yakoreye ivugabutumwa muri presbytery ya Remera, paruwasi ya Runda inatanga umusanzu wo kubaka urusengero.Muri uyu mwaka kandi korali yakoreye ivugabutumwa muri paruwasi ya Bubazi I Kayenzi nayo Presbytery ya Remera. Muri 2018 korali yakoreye ivugabutumwa muri Presbytery ya Gitarama, paruwasi ya Gitarama ndetse na Presbytery ya Rubengera.

Mu 2019 korali yakoreye ivugabutumwa muri presbytery ya Kirinda, paruwasi ya Kirinda.Muri uyu mwaka kandi korali yakoreye ivugabutumwa muri Presbytery ya Remera, Paruwasi ya Buguri inatanga umusanzu wo kubaka urusengero. Mu mwaka wa 2020 korali AGAPE ibikorwa byayo byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya covid 19 cyahungabanyije ubukungu bw’igihu n’isi muri rusange.

Korali yakomeje kwegeranya ubushobozi yiyubaka, muri 2023 ikorera ivugabutumwa muri Presbytery ya Zinga, paruwasi ya Kibungo inatanga umusanzu wo kubaka urusengero.Mu myaka 28 korali AGAPE imaze ikora ivugabutumwa ifite amashimwe asesekaye ariyo mpamvu yateguye igiterane cyo gushima Imana cyiswe Dushime Uwiteka. Gifite intego iboneka muri Zaburi 136:4.  

Imibereho myiza

Uretse ivugabutumwa n’isanamitima, korali AGAPE mu bihe bitandukanye yakoze ibikorwa bijyanye n’imibereho myiza hagati mu baririmyi ndetse no hanze ya Korali cyane nko mu gihe isi yari yugarijwe na COVID 19.

Korali AGAPE ifite intego yo kwagura Ivugabutumwa ikanarikora mu buryo bw’Ikoranabuhanga. Ifite kandi gahunda yo kuzasohora Umuzingo w’Indirimbo wayo wa Kabiri mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Iki gikorwa giteganyijwe muri Kanama 2025. Mu bindi bikorwa korali izibandaho ni ugukomeza gufasha itorero mu bikorwa by’iterambere no kuzamura imibereho myiza bahereye ku baririmbyi bayo, mu itorero no hanze yaryo.Abaririmbyi bashya baje muri chorale ndetse nabifuza gufatanya n’abasanzwe barasabwa gukomeza kugira urukundo rudafite icyo rushingiyeho ikindi barasabwa gukora cyane bajya mbere bafatanya n’abo basanze.

About Post Author

Christophe UWIZEYIMANA

He is a Health, Science, and Environmental Journalist. Christophe Uwizeyimana is a journalist with over eight years of experience in health, science, agriculture, environment, and climate change reporting. He graduated in 2017 from the University of Rwanda's School of Business and Economics and has been a reporter and editor at Radio Salus since 2016. Key Achievements: Completed Radio and Audio Production Skills program (2018) with FOJO Media Institute and the University of Rwanda. Health Fellow for Excellence in Journalism (2023), organized by AGA Khan University, Kenya. Fellow of OFAB-Rwanda Journalists, specializing in agricultural biotechnology reporting. Awards: Winner and Best Radio Journalist in Rwanda in NTDs/WASH Media Awards 2024 Best Statistics Reporter (Radio Category) at Rwanda Data Journalism Awards 2024 Best Environmental Journalist in Southern Rwanda (2024) Health Reporting Winner at Rwanda Development Journalism Awards (2023). Health Award (2023) from ABASIRWA for reporting on HIV/AIDS. Overall Winner in Rwanda in Science Reporting at 2nd OFAB Media Awards (2023). Won the Second place in Radio Category in AFRICA in Science Reporting in OFAB AFRICA MEDIA AWARDS 2023. Best Environmental Journalist in Southern Rwanda (2022). Winner in Anti-Corruption Journalism Award (2022) from the Office of Ombudsman. Journalist of the Year (2018) in the Documentary Department at Radio Salus. Christophe is also an active member of Info Nile Journalists and Scientists' Coalition and the Rwanda Environmental Journalists' Organization. His dedication to impactful reporting has made him a recognized voice in Rwanda's media landscape.
Happy
Happy
100 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

By Christophe UWIZEYIMANA

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *