Na Basanda Oswald
Ibishanga 5 byo mu Mujyi wa Kigali byatangiye gutunganywa neza mu buryo bwo kurinda urusobe rw’ibinyabuzima no kurengera ibidukikije, harindwa isuri aho amazi y’imvura yagiye asenyera abaturage amazu yabo no kwangiza ibikorwa remezo, bitarenze uyu mwaka wa 2025 icyo kibazo kikazaba cyabonewe umuti, niba ntagihindutse.
Ibyo bishanga ni icya Gikondo, igishanga na ruhurura ya Rwampara igabanya Akarere ka Kicukiro na Nyarugenge, igishanga cya Nyabugogo, igishanga cyo kuri UTEXRWA, aho hantu hagiye gutunganywa ibyo bishanga mu buryo amazi azajya aturuka mu migezi azaba ari meza atemba agenda yigoronzora atagenda ku muvuduko uri hejuru.
Yatunganyijwe akoze mu buryo nta ahantu acuramye, atembera, agenda yijyana ubwayo, ariko hatarimo ahantu hari umusozi, hato atabasha gucukuramo, ibyo bishanga bizashyirwamo ubusatani bwiza bubereye, ku mpande hejuru hazashyirwamo ibikorwa remezo, mu buryo umuntu azajya yicara yitegeye ubwiza nyaburanga bw’ibyo bishanga.
Ayo mazi azaba ari meza, kuko azaba azengutswe n’urufunzo ruzaba rushyinzwe gufata amazi, rukayayungurura, amazi azajya agera mu bidendezi yamaze kuba meza, kuko azaba yayunguruwe n’urwo rufunzo.
Urwo rusobe rw’ibinyabuzima ruzafasha kuyungurura amazi mu gihe runaka, hari n’ahandi hazashyirwa ibidendezi bitanduye, mu buryo azajya ava muri urwo rusobe rw’ibinyabuzima amazi yamaze kuba meza y’urubogobogo, hari ahagenewe ubusitani aho abantu bagomba kwidagadura bafata akayaga.
Uwera Martine Umukozi ushinzwe Porogaramu yo gucengeza gahunda z’ibidukikije muri gahunda za Leta no kurengera urusobe bw’ibinyabuzima muri REMA akaba ari we ushinzwe itunganywa ry’ibishanga 5 mu mujyi wa Kigali.
Yagize ati ‘‘intego yacu ni uguhangana n’ibintu binne, guhangana n’ingaruka z’imyuzure, kugarukana urusobe rw’ibinyabuzima rwari rwaracitse, hari kongera ubwiza bw’amazi, kuzana ubuzima bwiza bw’abaturage harimo imyidagaduro aho abantu baruhukira’’.
Ibishanga byose bifite ubuso hegitari 500 hose muri rusange, igishanga kinini muri ibyo 5 ni icya Gikondo gifite hegitari 162.
Ibyo bishanga bizahindura isura y’Umujyi wa Kigali, kuko biherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati, bikaba bizafasha bitewe n’uburyo iyo misozi iteye n’ibibaya, amazi yose akaba aruhukira mu bishanga, bizakuira amazi y’imvura yahoraga ateza imyuzure mu Mujyi wa Kigali, ibyo bishanga bizagarura urusobe rw’ibinyabuzima.

Urwo rusobe ruzatanga ibintu bitandukanye birimo, umwuka mwiza abantu bahumeka, hazabamo ibimera bivura bikoreshwa mu buryo butandukanye, byongere ubwiza bw’amazi.
Amazi yavaga mu misozi, azana n’imyanda itandukanye, ibyo bishanga bizafasha kuyayungurura, hanyuma abashe gutembera muri ibyo bishanga ameze neza, abantu bazajya bahakorera imyitozo ngororangingo.
Ibyo bishanga bifite ibirometero 57.5 bizajya bikorerwaho siporo ku bagenda n’amaguru, ku bakoresha amagare, bizafasha mu buzima n’imibereho y’abatuye n’abagenda muri Kigali.
Ruhurura: Ahantu hahoraga hateza imyuzure bigateza ibibazo Umujyi wa Kigali, hari ruhurura zari zarangiritse cyane, ku buryo hamwe mu duce tugize uyu mujyi hatagendwaga, by’umwihariko mu gace ka Rwampara, kuko hari ruhurura ziteye ubwoba, ku buryo amazi yari yarangije aho hantu, ku buryo hari n’izagiye zitwara amazu y’abantu, izo ruhurura zirimo gusubiranywa, ku buryo amazi azajya agenda mu buryo busanzwe.
Ibice byari byibasiwe: Hahoraga hari amazi akabije ahitwa mu Kanogo, mu buryo imvura yagwaga amazi akuzura, ahakurikira ni ahitwa Poids Lourds, aha gatatu ni Nyabugogo kimwe no kuri UTEXRWA, aho hose amazi yaruzuraga agasandara, akajya no mu muhanda ku buryo yangizaga ibikorwa remezo, uwo mushinga ukaba ujye guhangana n’iyo myuzure.
Uwo mushinga ukaba waratangiye 2021, utangirira mu bijyanye no gukora inyigo zitandukanye, ari na zo zatanze ibishushanyo mbonera z’ibyo bagomba gushyira mu bikorwa, imyubakire nyiri zina watangiye muri Werurwe 2024, ukaba ugomba kuzaba warangiye bitarenze ku wa 31 Ukuboza 2025.
Ingengo y’imari iri kugenda kuri ibi bishanga: muri miliyoni 82$ (amadolari) ingana na miliyari 100 z’amanyarwanda, ni yo biteganywa azakoreshwa, kuri ubu amaze kuboneka akaba ari miliyoni 32$(dolari) ni zo bahereyeho bakora umushinga, aho bagiye gukorana n’abaterankunga, bongeremo andi mafaranga, kuri ubu bakaba bizeye miliyoni 36$, bikazaba birangiye mu gice cya mbere, hanyuma ikindi gice kijyanye n’ishoramari, bakaba bareba uburyo bazakorana n’abashoramari, kugira ngo birusheho kunozwa.

Tekiniki y’amazi: Ayo mazi agenda mu buryo adashobora gusatira ahari amazi y’ikidendezi, kugira ngo atayanduza, ayo mazi azaba azengurutswe n’ibishanga by’urufunzo, mu buryo agomba kutavamo, ahubwo akinjira mu butaka, kuko aho ni ho havamo umwuka mwiza uyunguruye w’ikirere, ufasha abaturage baturiye Umujyi wa Kigali ndetse no kugira ubuzima bwiza.
Ntabwo bizagarukiraho gusa kubungabunga ikirere, hari n’ahantu ku nkengero abantu bagomba kuruhukira bafata akayaga, aho hantu abantu bazajya bahaganirira batekereza icyabateza imbere, harimo kureba urusobe rw’ibinyabuzima, ibidukikije, amazi atunganywe n’ibiyakikije bizaba bibungabunzwe.
Ibyo bishanga bigomba kuzaba bitunganyijwe kugeza ku wa 31 Ukuboza 2025, abakozi bahawe ako kazi, bazaba barangije iyo mirirmo no kuyimurika ku mugaragaro.
Gutunganya ruhurura ya Rwampara: Amazi yarasanzwe aturuka ku musozi wa Rebero na Nyamirambo, agahita aruhukira muri ruhurura ya Rwampara, agasenyera abaturage, bamwe bakahasiga ubuzima.
Kuri ubu metero 18 za ruhurura ya Rwampara imaze gusibwa mu buryo hasigaye metero 8 basubiranya, kuko abaturage babihamya hari hateye ubwoba ku buryo imvura yagwaga buri mwaka, abantu bari hagati ya 2 na 3 bapfaga, harimo n’amazu menshi yagiye agenda, kuko icyo bakora ni ugutinza amazi kugira ngo areke kumanukana umuvuduko yazanye, aho wasanga mu Kanogo huzuye, Nyabugogo na UTEXRWA.
Imirimo yo gutunganya Umujyi wa Kigali irimo gukorwa na REMA bafatanyije n’Umujyi wa Kigali batunganya amazi yaterwaga n’imvura kugira ngo iyasandaze mu gishanga, kugira ngo bahangane n’amazi yabaga menshi Nyabugogo agabanuke, ubuhahirane bwongere buganze hagati ya Kicukiro na Nyarugenge.
Hakozwe ingomero z’amazi mu buryo hazajya haba ibice by’inzego zifata amazi, mu kurinda amazi kuzana umuvuduko mwishi, izo nyubako zigenda ziyatangira.
Icyifuzo cy’Abaturage: Ndayisabye Eric umwe mu bahawe akazi akaba amaze imyaka 10 atuye ahari ruhurura ya Rwampara, yabwiye itangazamakuru agira ati ‘‘Aha hantu mubona hari hameze nabi cyane, hari haracyitse icyobo kinini cyane, higeze kugwamo umuntu yasinze duhita tumukuramo, yajyaga kwambuka ajya Kicukiro ahita agwamo’’.
Ati ‘‘Hariya hantu habagamo ikinogo bashyizemo amabuye menshi kirazamuka, none dutangiye no kuhubaka, twabonyemo akazi, kuba barashyizemo amabuye bizadufasha, hari n’utuyira tugenda duhuza, kugira ngo amazi atembe nta ngaruka, nta rigori zarimo zimanura amazi neza’’.
Uwo muturage yakomeje avuga ko abantu bari begereye iyo ruhurura bamaze kubimura ntabakiri aho, turashima Leta y’u Rwanda ko bari gutunganya ahari gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga,yavuze ko bazakomeza kubungabunga ibyo bikorwa remezo.
Nanone yasabye ko bazabashyiriraho ibiraro bitandukanye kugira ngo bazajye bambukiraho, kuko bizabafasha kugenderana bava Kicukiro bajya Nyarugenge, kuko hari ababa bafite akazi, basaba ikiraro kinini kiriho ibintu bikomeye.
Ibyo biraro bikajya bicaho imodoka moto na amagare kimwe n’abanyamaguru bambukiranya utwo turere mu buryo bworonshye.
Ibishanga birimo gutunganywa biherereye Rwampara, igishanga cya Gikondo gifata igice cya Remera, Kimihurura, Kicukiro na Gatenga, kikazamanuka gihura n’icya Rugenge rw’intare na Kacyiru, kigahura n’igice cya Muhima aho bita Poids Lourds, bikaruhukira Kinamba.
Kikongera kigahura n’igishanga cya Kibumba ni igishanga cy’ahahoze Utexrwa na Croix Rouge, gifata Umurenge wa Kinyinya n’Umurenge wa Kacyiru n’Umurenge wa Gisozi.
Hanyuma bigakomeza Nyabugogo ifata kuva ku Kinamba gukomeza kuzageza mu Gatsata, harimo imirenge ya Gisozi, Gatsata no ku Muhima, ibyo bishanga byose bikora ku mirenge 10, bigakora ku Turere 3 tugize Umujyi wa Kigali.