0 0
Read Time:2 Minute, 32 Second

Na Muvunankiko Valens

Mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibihingwa no kwihaza mu biribwa mu karere ka Kamonyi hatangijwe gahunda kuvugurura urutoki rushaje haterwa insina za kijyambere.

Insina za kijyambere nizo zigiye guhingwa

Ni igikorwa cyatangiriye mu mudugudu wa Nyarubuye mu kagari ka Mpushi mu murenge wa Musambira. Ni igikorwa cyaranzwe no kurandura insina zishaje haterwa insina za kijyambere natse no kwicira izisanzwe, ariko zikiri nzima kugirango umusaruro uzabe mwiza.

Bamwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa baganiriye na Forefrontmagazine bavuga ko urutoki rwabo bajyaga baruhinga uko biboneye ntakintu bitayeho bumva ko bazasarura ariko kuri ubu bagiye kurwitaho bakarukorera neza kandi bagahinga imbuto nziza zizabaha umusaruro.

Hakenewe insina zitanga umusaruro ngo abaturage basagurire n’isoko

Nyandwi Abdallah utuye mu mudugudu wa Nyarubuye yavuze ko urutoki rwe yajyaga aruhinga mu kajagari ariko ubu agiye kujya arukorera neza akurikije inama yahawe n’ubuyobozi.

Ati: “Urutoki rwanjye naruhingaga mu kajagari ugasnga insina ifite abana bane cyangwa batanu ukababagarira bose uvuga uti nzababyazamo ibitoki byinshi, ariko kuri ubu nyuma y’amahugurwa n’inyigisho duhawe tumenye ko insina igoma kwicirwa igasigarana umwana umwe n’umwuzukuru hanyuma bakazatanga umusaruro, ubu rero nasobanukiwe uburyo ngiye gukorera izina zanjye neza zikabasha kunkirigitisha kwifaranga”

Ibi kandi abihuriraho na Mujawayezu Donathille nawe avugako bahingaga urutoki ariko batazi no kurwicira no kurwitaho ariko ubu bakaba bagiye kurwitaho kuburyo ruzabyara umusaruro kuko mbere ntawo babonaga.

Insina zidatanga umusaruro zigiye gusimbuzwa izitanga umusaruro

Ati: “Ubundi twahingaga urutoki tutazi no kurwicira ugasanga insina ifite abana benshi mu gihe cyo gushyiraho ibishingwe ukabishyiraho nabi tugasa naho dufumbiye inguri ariko ubu twahawe ubumenyi ku buryo bwo kwicira igitoki no kuzitaho, kuko ubundi nta musaruro twabonaga udutoki twazagaho ari dutoya cyane kubera ko insina zabaga ari nyinshi zigacurana, ubu rero tugiye gutera urutoki rwiza ruzabyara umusaruro ufatika”

Mukiza Justin, Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mu karere ka Kamonyi avuga ko bateguye iyi gahunda yo kuvugurura urutoki bitewe nuko ari Akarere kera kandi kera ibihingwa byose akaba rero ariyo mpamvu bashaka gushyira imbaraga muri iki gihingwa kugirango kibarire umusaruro abagihinga.

Mukiza Justin, Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mu karere ka Kamonyi

Ati: “Kamonyi ni Akarere kera ibihingwa bitandukanye, muri byo rero harimo n’urutoki, ubu rero turifuza ko twagira urutoki rwiza ruvuguruye muri aka karere kandi rutanga amafaranga, kuko niba dushobora kubona igitoki mu karere gifite ibiro 100 tukagira n’ikindi cyera ikiro kimwe, ni byiza ko byose tubihuza ku buryo byibura igitoki kizera ibiro bicyeya kizaba gifite ibiro 80.”

Uyu muyobozi kandi avuga ko aho basanze hari insina mbi udashobora kwicira ngo zibe zazamuka bikaba ngombwa ko bazirandura bakahatera izindi nziza za kijyambere zizatanga umusaruro mwiza kandi hari aho kuzikura kuko bafatanya na RAB n’ibindi bigo bikora ibijyanye n’ubuhinzi bikorera muri aka karere kandi n’abaturage bazorozanya.

Akarere ka Kamonyi gafite abajyanama b’ubuhinzi 317 n’abafashamyumvire mu buhinzi bahuguriwe igihingwa cy’urutoki 72 bose bafasha muri iki gikorwa cy’ubuhinzi bwarwo.

Kuri ubu aka karere gafite hegitari zisaga 1400 zihinzeho urutoki kakaba gafite intego yuko kazaba gafite Hegitari 3000 zihinzeho urutoki mu mwaka wa 2027.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *