Na Muvunankiko Valens
Abataruye mu kagari ka Kivumu na Mpushi mu murenge wa Musambira ho mu karere ka Kamonyi bafite impungenge zuko ikiraro gihuza utu tugaritwombi ndetse kikanoroshya ubuhahirane cyangiritse kandi hari ubwo gishobora guzarengerwa kikaba cyahitana ubuzima bw’abantu.
Ni ikiraro abaturage bavuga ko kimaze imyaka irenga 3 cyarangiritse ku buryo mu gihe cy’imvura kirengerwa kigatwarwa námazi abantu bakabura aho bambukira. Ni Ikiraro giherereye hagati y’imidugudu 2 ariyo uwa Wimana uherereye mu kagari ka Kivumu ndetse n’Umudugudu wa Nyarubuye wo mu kagari Ka mpushi.

Bamwe mu baturage baganiriye na Forefrontmagazine bavuga ko bafite impungenge ko iki kiraro kizatwara ubuzima bw’abaturage ku rimwe imvura igwa kikagenda bakongera bagashyiraho ibiti byoroheje ariko n’ubundi ari ibyo kwifashisha gusa.
Mukamana Eugenie utuye mu mudugudu wa Wimana Yagize ati: “Iki kiraro rero rero twayobewe impamvu batadufasha kucyubaka kubera ko iyo imvura iguye kiragenda, ubu twashyizeho ibiti bicyeya mbese turiyeranja ariko n’ubundi imvura iragwa bikagenda ubuyobozi budufashije cyakubakwa kuko hari ubwo twazaburiramo n’ubuzima bw’abantu”

Ibi kandi abihuriraho na Rwagasore Jean Bosco utuye mu Kagari ka Mpushi uvuga ko iki kiraro uburyo gikozemo ubu giteye impungenge kuko hanyuraho abana bajya kwiga buri munsi ndetse kandi níbikamyo bijya kuzana imicanga bikaba bituma iki kiraro kitamara kabiri.
Ati: “Iki kiraro kinyuraho abana b’abanyeshuri bajya kwiga buri munsi tujya tugira impungenge ko amazi azabatwara, Ikindi kandi hanyuraho ibikamyo binini bijya kuzana umucanga, uduti rero dushyirwaho ntitumara kabiri iyo binyuzeho bihita byika hanyuma imvura yagwa ubwo bikaba biragiye, ubuyobozi budufashije bwadufasha hagatunganywa pe.”

Dr Syvère Nahayo Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi avuga ko ugereranije nuko icyo kiraro kimeze umuganda w’abaturage ubwawo ntacyo wagikoraho ariko harimo gutegurwa uburyo wenda mu ngengo y’imari y’undi mwaka cyazatekerezwaho nacyo kikaba cyakubakwa.
Ati: “Ukurikije uko ikiraro kimeze ntacyo umuganda wagikoraho kuko kirenze ubwo bushobozi kuko unarebye uko cyari kimeze mbere kitaratwarwa n’amazi cyari gikoze mu buryo burambye kandi tumaze iminsi rwose turimo gutunganya ibiraro byinshi ndetse ibyinshi twaranabitashye, ubwo rero kiriya ntabwo kiri mu ngengo y’imari y’uyu mwaka igihari wenda ni ukureba uko cyashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha biraza gukomeza byitabweho kugirango abaturage bakomeze kugira imigenderanire nta nkomyi”

Nubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwemeza ko iki kiraro kiri hejuru y’ubushobozi bw’umuganda w’abaturage, abaturage bategereje igisubizo kirambye cyatuma ubuhahirane bwabo budahungabana, kandi bakabasha kwambuka nta nkomyi n’icyoba cy’uko amazi yabatwara. Ibi bikaba bisaba ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha iki kibazo cyitabwaho vuba kugira ngo hagire igikorwa bitarateza ingaruka zikomeye.
Muri uyu mwaka Akarere ka Kamonyi kamaze kubaka ibirabo bitandukanye byubatswe mu buryo bwo gutanga ibisubizo birabye birimo nk’ikiraro cya kinyaruka gifasha imigenderanire hagati ya Karama na Kayumbu, Ikiraro cya manyana gihuza umurenge wa Musambira ndetse na Kayumbu, ni mu gihe taliki ya 01 gashyantare uyu mwaka hatashywe ikiraro cyo mu kirere gihuza utugari twa bunyonga na nyamirembe duherere mu murenge wa karama.