1 0
Read Time:2 Minute, 13 Second

Nyirangaruye Clementine

Ishyaka PS Imberakuri riratangaza ko ryakoze amavugurura mu itegeko shingiro mu byuho byagaragaraga mu itegeko shingiro, uko ishyaka ryitwaga, ingingo zitandukanye zitari zinoze n’icyicaro cy’ishyaka.
Ibi ni ibyatangajwe n’ umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri nyuma y’inama nyunguranabitekerezo yagiranye n’abarwanashyaka ba PS Imberakuri yo kuri uyu wa 11 Kamena 2023.
Hon Mukabunani Christine, umuyobozi wa PS Imberakuri avuga ko mu mavugurura yakozwe mu itegeko shingiro ry’ishyaka harimo ibyuho byagaragaraga bitanoze anavuga impamvu nyamukuru yatumye bavugurura ariyo itegeko ry’imitwe ya politiki n’inzego z’ishyaka zitari zirimo.
Yagize ati:’’ Amavugurura twakoze mu itegeko shingiro ry’ishyaka icya mbere ni ukubera ko ari irya kera tugitangira ishyaka hari harimo ibintu by’ibyuho warebaga ukabona ko bitanoze, ariko impamvu nyamukuru yatumye tuvugurura ni uko hari itegeko ry’imitwe ya politiki n’abanyapolitiki bya 2018 , harimo inzego z’ishyaka zitari zirimo arizo urwego rw’ imicungire y’umutungo w’ishyaka , komite ngenzuzi biba twagombaga kuyishyiramo dufatiraho nyine kuko twagombaga kuvugurura tugakuramo ibindi ibyuho byose twabonagamo.”
Mukabunani akomeza asobanura ibyuho byanogejwe ahereye ku izina ry’ishyaka amagambo amwe n’amwe yakoreshwaga atari ameze neza mu ngingo zigize itegeko shingiro rya PS Imberakuri.
Yagize ati:’’ Icyuho cya mbere twabonaga ni uko ishyaka ryitwaga ntabwo byahindutse mu by’ukuri ariko twanogeje kubera ko ryitwaga ishyaka riharanira imibereho myiza ry’imberakuri twe rero twumva rigomba kuba ishyaka ry’imberakuri mbere na mbere hanyuma rigaharanira imibereho myiza.Twe rero umwihariko wacu ni uko ari imberakuri twe rero twabanje izina bwite dukurikizaho izina rusange.Izina bwite ni Imberakuri hanyuma riharanira imib ereho myiza.”
Ku rundi ruhande hari amavugurura yakozwe mu ngingo zitandukanye z’itegeko shingiro rya PS Imberakuri nk’uko Mukabunani akomeza abisobanura.
Yagize ati:’’ Mu ngingo ya 3 harimo ijambo “Inyabutatu y’abanyarwanda ” turisimbuza ubumwe bw’abanyarwanda.Ikindi ni ingingo ya 5 havugaga icyicaro cy’ishyaka ubu twarimutse aho twakoreraga bwa mbere ntabwo ari ho dukorera ubu ngubu.Ingingo ya 6 hari harimo ibitanoze neza twashatse kunoza twashyizemo guharanira ko abanyarwanda bose bagomba kubaho ubuzima bwiza hari harimo ngo abanyarwanda babeho mu buryo buciriritse ibintu wumvaga bitameze neza.”
Izindi ngingo zakorewe amavugurura ni ingingo ya 6 mu gace ka 8 hari harimo ko “ishyaka PS Imberakuri riharanira ubutabera by’abanyarwanda bose ku buryo bungana” aho babihinduye “duharanira ko abaturarwanda bose bagira ubutabera bungana kandi bukwiye.” Ingingo ya 10 nayo yaravuguruwe aho bitakiri ngombwa ko umurwanashyaka agira ikarita imuranga , naho ingingo ya 13 yo yavanywemo ihuzwa n’ingingo ya 47 .
Mu mavugurura yose hamwe yakozwe hakaba harimo impinduka nto mu ngingo ya 14 ari yo “ inshingano z’umurwanashyaka’’ aho kuba ”abarwanashyaka basabwa”.Hakaba harashyizweho kandi ingingo nshya ya 51 ishyiraho Komite ngenzuzi y’ishyaka.
Clementine Nyirangaruye

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *