0 0
Read Time:5 Minute, 11 Second

Nyirangaruye Clementine

Ubu ni bumwe mu butumwa bukubiye mu ijambo Umukuru w’igihugu Paul Kagame yagejeje ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga ku itumanaho rigendanwa (Mobile World Congress) itegurwa n’Ikigo gihuza ibigo bitanga serivisi z’itumanaho (GSMA), ubwo yayitangizaga ku mugaragaro, kuri iyi nshuro ikaba irimo kubera mu Rwanda.

Ni igikorwa kimara iminsi itatu, taliki 17-19 Ukwakira 2023, gihuriza hamwe Abafata ibyemezo n’abayobora ibigo by’ubucuruzi hirya no hino ku isi baganira ku guhanga udushya mu ikoranabuhanga rya interinetiigendanwano kwihutisha iterambere ry’urwego rw’itumanaho muri Africa.

GSMA izakira abatumirwa badasanzwe bazatanga ibiganiro muri MWC Kigali y’uyu mwaka, harimo bamwe mu bagize guverinoma, abayoboye ibigo by’ubucuruzi hirya no hino ku isi, n’abashinzwe ibigo by’ikoranabuhanga n’abandi. Aha twavuga nka ATU, Huawei, MTN Group, ihuriro mpuzamahanga mu itumanaho(ITU), Orange Africa, ministeri y’ikoranabuhanga no guhanga udushya mu Rwanda, SAMENA Telecommunications Council, Smart Africa, Take Back the Mic, Vodacom Tanzania na ZTE Corporation.

Perezida Paul Kagame na Mats Granryd, Umuyobozi wa GSMA

Perezida Paul Kagame yavuze ko nubwo Afurika ifite umuvuduko mu gukwirakwiza itumanaho rya terefone ndendanwa kurusha ahandi hose ku Isi, bakaba bagifite n’urugendo runini rw’ibigomba gukorwa, ariko bagomba gukomeza gushyira imbere ikoranabuhanga.

Yagize ati “Tugomba gukomeza gushyira imbere ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga ryifashisha mudasobwa na murandasi, ku rwego rw’Isi nabwo turimo turabona imbaraga zishyirwa mu gushyigikira Afurika kugira ngo igere ku mpinduka zishingiye ku ikoranabuhanga, gahunda yatangijwe n’umuryango mpuzamahanga w’itumanaho (ITU) umwaka ushize, ni urugero rwiza.”

Yakomeje agira ati: “Kugeza ubu hakozwe umuhigo wo gukusanya Miriyali ebyiri z’Amadorali kandi bizafasha abaturage benshi bazagerwaho n’ikoranabuhanga, ndashimira ITU iyobowe na Don Golden Martin kubwo kuba nyambere muri iri huriro, niba hari isomo rimwe twakura mu cyorezo, ni uko mubijyanye n’ibihe by’amage tugomba gushaka icyita rusange, nibyo byonyine bizadufasha kubaka ahazaza twese dukwiye.”

Perezida Kagame arikumwe n’abandi banyacyubahiro ubwo yatangizaga inama ya MWC Kigali 2023

Umuyobozi mukuru wa GSMA Mats Granryd mu ijambo rye rifungura ku mugaragaro iki gikorwa ati” Mu myaka 36 n’itandatu ishize kuva telefoni ya mbere yakorerwa ku mugabane wa Africa, iterambere ryo gukora no gukoresha telefoni ryarazamutse ku buryo bugaragara mu gace ko munsi y’ubutayu bwa Sahara, aho abagera kuri miliyoni 490 bakoresha telefoni. Gusa iyi mibare ihagarariye 43 ku ijana by’abaturage b’aka gace, ikindi ni uko muri abo tuvuze haruguru, umuntu umwe muri bane batuye muri aka gace, ariwe ukoresha telefoni ifite interineti. Ni muri urwo rwego MWC Kigali igamije gushyiraho ihuriro ry’abafata ibyemezo n’abayobozi mu by’itumanaho bakicarana bakarebera hamwe uburyo bwo kwihutisha iterambere rya Africa mu ikoranabuhanga, kuziba icyuho cy’adakoresha telefoni, ariko cyane cyane harebwa uburyo buri wese utuye muri aka gace yagerwaho n’inyungu zo gukoresha interneti igendanwa.”

Ni ibiki bizakorerwa muri MWC Kigali

Hamwe n’abamurika ibikorwa byabo n’abafatanyabikorwa bagera kuri 60, MWC Kigali izamurika imishinga igamije kugaragaza Ibibazo by’ingutu bibangamiye akarere mu by’ikoranabuhanga n’itumanaho, kimwe no kumurika impano zizazamura akarere mu rusobe rw’ikoranabuhanga rikoresha interineti.

Itsinda rishinzwe guteza imbere ikoreshwa rya telefoni muri GSMA rizongera kugira uruhare rw’ingenzi mu guhuza abatanga imiyoboro ya interineti, abashinzwe guteze imbere ikoranabuhanga, imiryango igamije iterambere na za leta z’ibihugu kuganira ku ruhare rw’ikoranabuhanga rigezweho mu kugabanya ubusumbane. Iki gikorwa kizabera mu cyumba cy’inama AD12 muri Convention Centre, ahazatangirwa imbwirwaruhame n’ibiganiro bifunguye ku ngingo zirimo ikoranabuhanga rigezweho ridaheza, inyungu mu iterambere ry’ubukungu zo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, n’ibikenewe mu kubaka ejo hazaza hasobanutse h’imigi yo muri Africa.

Abafite aho bahuriye n’ikoranabuhanga bitabiriye iyi nama itegurwa n’Ikigo gihuza ibigo bitanga serivisi z’itumanaho (GSMA)

Urugero, ikiganiro ku “Ikoranabuhanga rigezweho ridaheza kuri bose: Kugabanya icyuho cy’abatarikoresha muri Africa”, kizagaruka nzitizi zibuza abantu kubona no gukoresha telefoni zifite interineti, harebwa n’uburyo bwatuma abantu benshi bahurira mu ikoranabuhanga ryifashisha interineti.

Ikindi kandi, ihuriro ry’abayobozi bafata ibyemezo muri GSMA, the Africa Policy Leaders Forum, rizakira abafatanyabikorwa baturutse muri za minisiteri, inzego zishinzwe kugenzura no kubungabunga urusobe rw’ikoranabuhanga ngendanwa, kuri gahunda yibanda ku kwihutisha iterambere rya Afurika. Kuvuga ku ngingo zasesenguwe muri ibyo birori byose, ihuriro ryabatumirwa ubwaryo rizakora ku bibazo byingenzi nko kubona byoroshye interineti igendanwa, icyuho cy’ishoramari no gukemura ikibazo cy’ikoranabuhanga ritaragera hose.

Icyiciro cyiga kuri Ejo hazaza heza “The Better Future Stage”, kizaba giherereye muri Foyer 1C kandi gifunguye ku bitabiriye bose, kizahuza abatangizi, abashoramari na ba rwiyemezamirimo kandi bamurike ibyagezweho mu mu guteza imbere urusobe rw’ikoranabuhanga muri Africa ndetse no guhuriza hamwe inganda binyuze mu biganiro mpaka, kugena ibitekerezo by’imishinga n’ibiganiro nyunguranabitekerezo. Ku munsi wa 2 w’iki gikorwa, Orange izahabwa umwanya wo gutangaza abatsindiye ibihembo byayo ngarukamwaka byitwa Orange Social Venture Award, hagati ya 12: 45-2: 45 z’amanywa.

Abahuriye muri GSMA basobanuriye Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro uko bashyizeho ingamba zo gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga

MWC Kigali y’uyu mwaka ifatanije nibindi bikorwa bibiri – Inama nyafurika y’ikoranabuhanga mu buvuzi “Afurika HealthTech” na Smart Africa; Inama nyafurika y’ikoranabuhanga mu buvuzi izerekana imbaraga zo guhanga udushya mu rwego rw’ubuvuzi muri Afurika binyuze muri gahunda y’ibiganiro bizaba mu minsi itatu; ni mugihe Smart Africa yo izahuriza hamwe ubumwe bw’ibihugu 33 bya Afurika, imiryango ya Leta n’abikorera bibanda ku kwihutisha iterambere ry’imibereho n’ubukungu by’umugabane.

Raporo y’ubukungu bushingiye ku itumanaho rya telefoni muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara

GSMA yajyanishije ifungurwa rya MWC Kigali 2023 n’itangazwa rya raporo y’umwaka y’ubukungu bushingiye ku itumanaho rya interineti ngendanwa muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, “Mobile Economy Sub-Saharan Africa Report” raporo igaragaza icyuho kinini cyo gukoresha interineti igendanwa cya 59% muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro inama mpuzamahanga ya MWC itegurwa na GSMA

Icyuho giterwa n’abantu badakoresha interineti igendanwa nubwo baba mu gace karimo umuyoboro w’itumanaho mugari. Ni mugihe raporo yemeje ko abantu barenga miliyoni 285 bo muri aka gace, bangana na 25% by’abaturage, bakoresha interineti igendanwa, ikinyuranyo kinini cy’imikoreshereze kigaragaza ingaruka z’inzitizi zibuza abantu kuryitabira, biterwa no kubura ubushobozi ndetse n’ubumenyi buke kw’ikoranabuhanga rigezweho.

Igipimo cy’ikoreshwa rya interineti ngendanwa kigiye gitandukanye muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara; hamwe na Maurice, Afurika y’Epfo na Seychelles raporo zose zivuga ko umubare w’abayikoresha urenga 50%. Kugeza ubu muri Benin, Tchad na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bahagarariye ibihugu bifite abakoresha interineti igendanwa bake cyane, aho abayikoresha bari munsi ya 15%.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *