2 0
Read Time:2 Minute, 20 Second

Nyirangaruye Clementine

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije, Taliki ya 5 Kamena 2023 u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kuwizihiza hategurwa ibirori byabanjirijwe n’ imurikabikorwa ryateguwe n’ikigo cy’igihugu cyo kurengera ibidukikije (REMA) ryitabiriwe n’ibigo n’amasosiyete atandukanye yiyemeje gushyira mu bikorwa itegeko rirengera ibidukikije no kwanga ihumana rikomoka kuri pulasitiki maze Depot Kalisimbi igaragara ku isonga mu gucunga neza imyanda ya pulasitiki yangiza ibidukikije.
Bugingo David umukozi muri Depot Kalisimbi Ltd witabiriye imurikabikorwa ryo kuwa 5 Kamena 2023 mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ Ibidukikije avuga ko mu byo bakora harimo gucunga no gutunganya imyanda yo kwa muganga ,bakanagura ( biva ku nshinga kunaguura cyangwa se recycling mu ndimi z’amahanga) imyanda ya pulasitiki bakayikoramo ibikoresho by’ubwubatsi.
Yagize ati:’’ Dukora ibintu bijyanye no gutunganya imyanda ijugunywa kwa muganga ariko tukanaguura imynda ya pulasitiki tukavanamo ibikoresho by’ubwubatsi.Tumaze iminsi tubitegura kuko twari tukirimo kubaka uruganda, kuzana ama mashini n’ibi mubona ni ibikoresho bimwe twakoreye aha ngaha mu Rwanda.”
Bugingo akomeza avuga ko hari ibikorwa bifatika bamaze kugeraho babikesha imyanda ya pulasitike mu bwubatsi mu rwego rwo kurengera ibidukikije hashakwa igisubizo ku kibazo gikomeye cy’imyanda ya pulasitiki.
Yagize ati:’’ Icya mbere ni ukurengera ibidukikije, murabizi ko mu Rwanda hari hari ikibazo gikomeye cyane cy’imyanda ya pulasitiki itari ifite igisubizo , kugeza ubu icyo navuga ni uko igisubizo cyabonetse kuko tubikoramo ibikoresho ry’ubwubatsi dufite umuhanda twakoze mu myanda ya pulasitiki, tukaba tumaze gukora amatafari n’amapave.Turategenya no gukora amategura.”
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’ibidukikije Dr Mujawamaliya Jeanne D’Arc avuga ko kwanga imyanda ya pulasitiki ari inzira yo guhanga umurimo ku babinagura (Recycling) bakabikoramo ibikoresho by’ubwubatsi nk’amatafari yo kubaka n’amapave.
Yagize ati:’’ Kwanga imyanda ya pulasitiki ni inzira yo guhanga umurimo ababinagura bakabikoramo ibikoresho by’ubwubatsi ngirango mwabonye abakora amatafari yifashishwa mu kubaka . Mbere na mbere ni uburyo bitabiriye ishyirwa mu bikorwa itegeko rirengera ibidukikije n’uburyo bitabiriye kwanga amashashi ya pulasitiki biboneye igisubizo.”
Ibikoresho by’ubwubatsi Depot Kalisimbi Ltd ikora mu rwego rwo kwanga ibikoresho bya pulasitiki bigizwe na pulasitiki n’umucanga.Pulasitiki ni 70% naho umucanga ni 30%.

Amwe mu mafoto yaranze imurikabikorwa ku munsi wahariwe ibidukikije


Iburyo ni Muhirwa Prosper, umuyobozi mukuru wa Depot Kalisimbi Ltd na Bugingo David, umukozi muri Depot Kalisimbi ibumoso
Ibi ni ibikoresho biva mu myanda ya plastic
Minisitiri Jeanne D’Arc Mujawamariya ashyikiriza Muhirwa Prosper umuyobozi wa Depot Kalisimbi Ltd Icyemezo cy’ishimwe ari kumwe na Juliet Kabera umuyobozi wa REMA
Depot Kalisimbi Ltd iri mu bashimiwe gucunga neza imyanda ya pulasitiki yangiza (Hazardous waste Management)
Uherey ibumoso ni Juliet Kabera Umuyobozi wa REMA, Muhirwa Prosper Umuyobozi wa Depot Kalisimbi na Bugingo David umukozi muri Depot Kalisimbi asobanura uko babyaza imyanda ya pulasitiki mo ibikoresho by’ubwubatsi
Depot Kalisimbi Ltd ikora amatafari n’amapave mu myanda ya pulasitiki yifashishije ikoranabuhanga rihambaye.
Happy
Happy
100 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *