0 0
Read Time:4 Minute, 34 Second

Na Basanda Oswald

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Gasagara Akagari ka Rugarama Umurenge wa Mareba mu Karere ka Bugesera barishimira ibikorwa remezo bahawe n’umushinga watanzwe na REMA (Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) mu kuhira imyaka yabo, aho amazi aturuka mu gishanga cya Murago hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, bakabasha kweza imyaka yabo buri igihe.

Mukagatare Christine utuye mu Mudugudu wa Gasagara Akagari ka Rugarama Umurenge wa Mareba mu Karere ka Bugesera, arashimira Leta y’u Rwanda by’umwiharimo REMA, ko bahawe uburyo bwo kuhira imyaka yabo, kuko igihe cyose bahinga bakeza, batitaye ko izuba ryacanye, kuko amazi bavomerera akururwa mu buryo bw’ikoranabuhanga avuye mu gishanga, bagahora beza imyaka yabo.

Mukagatare yagize ati ‘‘duhinga urusenda, inyanya, ubutunguru, imiteja, byose turazihinga ahanini twahinze urusenda, amazi turayabona yo kuhira imyaka yacu, aya ma irrigation baduhaye, mu mirima yose hagiye haba ama robine, uriya uri kuhira ni ho yacometse, arimo aruhira nta kibazo gihari cy’amazi’’

Abahinzi b’urusenda bahawe amazi azabafasha kuhira

Rwabanda Aloys utuye mu Mudugudu wa Mareba, Akagari ka Rugarama, Umurenge wa Mareba na we wavuganye n’itangazamakuru yagize ati ‘‘mbere iki gishanga kitari cyatunganywa, twihingiraga bisanzwe tugahura n’amapfa, ariko ubu turahingira mu ma koperative, ubu turakomeza tugakora, twarahingaga ariko ntibyari bifututse, kuri ubu haje ikoranabuhanga tubona ifumbire imyaka yacu bakayuhira tukeza, Ubu dusigaye tubonera ifumbire ku gihe, duhinga ibigori, mbese tukabona umusaruro’’.

Rwabanda yagize ati ‘‘iki kiyaga cya Cyohoha kimwe n’iki gishanga cya Murago bidufasha muri byinshi, kuko tubonamo amafi yo mu bwoko bwa mampa na kamongo’’.

Rukundo Patric w’umusore yabwiye itangazamakuru ko muri iyo myaka biba ngombwa ko imyaka bayisasira nk’urusenda n’inyanya, kugira ngo amazi acengere mu butaka agumemo, avuga ko bituma babona umusaruro uhagije.

Ati ‘‘Urusenda ushobora nko guhinga umuringoti, rweze neza ntiwaburamo miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe cy’amezi arindwi’’.

Umushinga wa REMA ukorera mu Murenge wa Mareba mu Karere ka Bugesera, wafashije abaturage gutera imigano ifata isuri ituruka mu misozi, kugira ngo ubwo butaka budatwarwa n’amazi, batanze ibigega by’amazi ku baturage, bafata amazi y’imvura bakayakoresha igihe biri ngombwa, hari solar paneaux ifasha kuzamura amazi aturuka muri icyo gishanga.

Imigano ibungabunga ubuhumekero bita ‘‘bafa zone’’, ibyo byose hagamijwe ko igishanga mu gihe kidahinzwemo amazi ajyamo, n’ikiyaga kikagira amazi ahagije.

Abahinzi bavuga ko kuhira byabafashije kongera umusaruro

Iyo mishanga igamije kubungabunga igishanga n’ikiyaga, kuko iyo gikamye n’Umugezi w’Akanyaru urakama, ingaruka zikaba mu baturage ari ho usanga habaho imihindagurikire y’ibihe.

Cyprien Ngendahimana umukozi ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri REMA yabwiye itangazamakuru ko iki gishanga cya Murago n’ikiyaga cya Cyohoha bifitanye isano (connected), kuko igishanga cya Murago kiri kuri hegitari 52 naho ikiyaga cya Cyohoha gifite hegitari 115.

Amazi y’ikiyaga cya Cyohoha gifite aturuka muri icyo gishanga. Mu myaka ya 2010, iki kiyaga cyigeze gukama gishiraho burundu kirakama.

Ibaze mu gihe ushobora kugaruka ugasanga humutse kimwe ni aha duhagaze ku butaka, ‘‘byigeze kubaho’’, kubera initiative z’igihugu, n’ikibazo cy’amapfa, Leta y’u Rwanda yahazanye imishinga yo kubungabunga ibidukikije, ari naho haje uburyo bwo kubungabunga icyo kiyaga.

Ati ‘‘Iki gishanga kuko bigaragara kiratose, gisohora amazi akomereza kuri kiriya kiraro twambutse, akajya kugaburira kiriya kiyaga cya Cyohoha, ariko ukuntu ari magirirane igihe cy’izuba, twamenye ko byuzuzanya, kimwe gifasha ikindi, ikiyaga kikongera kikagaburira iki gishanga’’.

Gukama kw’igishanga, byaturukaga mu kwangiza igishanga, ibikorwa bikorerwa ku misozi byose byakorerwaga muri icyo gishanga,  icyakozwe cya mbere kwari kubanza gukuraho ibikorwa by’ubuhinzi muri icyo gishanga kikabanza gusubiranwa, iyo igishanga kimaze gusubiranwa kiba ububiko bw’amazi, kikabika amazi ahagije, ku buryo, kigomba kugira ubushobozi bwo kugaburira ikiyaga amazi ahagije.

Ikindi cyakozwe ni kubanza kuvanamo amarebe yari yaramezemo, n’ibikorwa by’ubuhinzi, kuko icyo kiyaga cya Cyohoha kimaze gukama abantu batangiye kugihingamo, byabaye ngombwa kubakuramo kugira ngo amazi atangire kuza.

Impamvu abantu bajyaga mu bishanga byaterwaga ni uko ariho babonaga amazi, iyo ubegereje amazi aho bari basanzwe bari, nta mpamvu n’imwe bagifite yo kongera kugaruka kwangiza igishanga n’ikiyaga, n’ibikorwa bikomatanyije ariko byunganirana muri gahunda yo kubungabunga ihindagurika ry’ibihe.

Abaturage bagiye bahabwa ibigega by’amazi yo gufata amazi mu gihe cy’imvura, kugira ngo azabashe kubunganira, kuko hari ho ikibazo cy’izuba n’amapfa, nibura y’amazi imvura iguye bagafata y’amazi, kugira ngo bazayakoreshe mu gihe akenewe.

Eng Mukunzi Emile ushinzwe kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu Karere ka Bugesera, yabwiye itangazamakuru agaruka ku mateka y’ako gace kagiye karangwa n’izuba n’amapfa, ahamya ko hajyemo imbaraga z’igihugu, kugira ngo habeho gusubiranya ibice bitandukanye.

Abaturage bagiye bateramo ibiti bya gereveriya, n’ibindi biti bivangwa n’imyaka birakura, bibasha kongera kugarura amazi.

Muri icyo gihe cy’izuba, bagenda bashaka ahantu hahehereye, uko agenda ahinga agana ahahehereye, ni ko agenda yimura amazi, byageze igihe igishanga gikama, abaturage baragihinga cyose bageza ubwo bashyiraho koperative ku butaka buhuje muri icyo kibaya, ni aho Cyohoha iherereye.

Icyo kiyaga gifitanye isano n’Umugezi w’Akanyaru, ndetse n’ibishanga bikomye, bivuze ngo hadakomye byagenda bikagira ingaruka no ku Akanyaru, kuko hakikijwe n’igishanga gikomye, mu gihe bidakozwe neza ku mpande z’ikiyaga cya Cyohoha mu kukibungabunga, byagira ingaruka ku mpande zose, babyita ‘‘ibishanga bikomye bidakoreshwa’’.

Ati ‘‘Uwo mushinga wa REMA watumye abaturage bagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije babigizemo uruhare na we akagira icyo akuramo’’.

Umuturage na we ahabwa akazi, mu gutera imigano, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, gucukura umurwanyasuri, bigaragaza aho umuturage agarukira, aho igishanga n’ikiyaga bigarukira mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima hamwe n’imihindagurikire y’ibihe.    

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *