Na Byukusenge Annonciata
Abatuye Umurenge wa Kigina by’umwihariko ababyeyi bavuga ko baruhutse imvune baterwaga no gukora urugendo rurerure bajya gushaka serivisi z’ubuzima ahandi kubera ko Umurenge wabo utagiraga ikigo nderabuzima.
Abatuye uyu murenge wa Kigina bavuga uburyo bajyaga bagorwa no kujya gushaka serivisi z’ubuzima mu karere ka Ngoma bahana imbibe cyangwa mu yindi mirenge nayo iri kure, ariko kuva umushinga wa Rusumo binyuze mu kigo NELSAP (Nile Equatorial Lakes Subsidiary Action Program) wabubakira ivuriro, ubu bararuhutse.
Mukakayonde Dorothée, ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko. Ubwo Forefront Magazine ysuraga ikigo nderabuzima cya Kigina yasanze yari yaje kwivuza, avuga uko bakiriye kwegerezwa serivisi z’ubuzima.
Ati: “Iki kigo nderabuzima cyaje gikenewe by’umwihariko ababyeyi twari twaragowe. Iyo wabaga utwite hari igihe wabura uko ujya gupimisha inda kubera kubura itike ikugeza I Kibungo mu karere ka Ngoma gushaka servisi z’ubuzima cya I Mahama, I Nasho cyangwa ahandi bitewe naho umuntu azi batanga serivisi nziza. Itike yabaga ari amafaranga ibihumbi 5 (5000 frws) aho waba ujya hose kuko gutwara umugore utwite kuri moto bavuga ko bishobora guteza ingorane.”
Akomeza avuga ko hari n’ababyeyi bayaraga batarigeze bipimisha ndetse abenshi ugasanga bagiye ku kigo nderabuzima bamaze kubyara, bitewe nuko iyo inda yafata umubyeyi ari nijoro atabashaga kubona ikimugeza kwa muganga.
Mugiraneza Fulgence, ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko. Avuga ko ikigo nderabuzima cya Kigina cyabafashije gutakaza umwanya n’amafaranga byagendaga ku kujya gushaka servisi z’ubuzima.
Ati: “Iyo wabaga urwaye ikintu cya mbere cyatumaga uremba ni ugutekereza aho ukura itike ikugeza kwa muganga kuko byari bihenze. Igihe Umwana yabaga arwaye akaremba mu masaha y’ijoro, ntabwo washoboraga kuryama kuko hari nubwo bwacyaga yapfuye bitewe n’uburemere bw’uburwayi bwamufashe by’umwihariko iyo yabaga ari malariya umuriro ukamurenga. Ubu iyo umuntu arwaye ahita anyaruka akaza kwivuza bitamuhenze ahoy aba atuye hose mu murenge wa Kigina kuko hari n’abo bidasaba gutega ahubwo bahaturiye baza n’amaguru.”
Akomeza avuga ko uretse kwegerezwa ikigo nderabuzima, banahabwa serivisi Nziza bagereranyije n’aho bajyaga bashakira serivisi z’umuzima.
Mutagoma Imrani, ni umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kigina. Aganira na Forefront Magazine yavuze ko kuva taliki ya 2 Kamena 2019 ubwo ivuriro rya Kigina ryafungurwaga, bahise batangira kwakira ababagana kubera ko abenshi bakoraga ibilometero biri hagati y’ 10 na 13 bitewe n’aho bagiye gushakira serivisi z’ubuzima.
Ati: “Abatuye mu murenge wa Kigina bishimiye iri vuriro kandi ntabwo bakijya gushaka serivisi ahandi. Kugeza ubu twakira abagera ku bihumbi 12 mu kwezi bivuza bataha, ariko iri vuriro rifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi bagera kuri 46 bari mu bitaro.”
Muganga Mutagoma akomeza vuga ko muri iki gihe ababagana usanga indwara ziganjeari ari izituruka ku mwanda nk’impiswi, inzoka zo munda, tirikomonasi, ariko izi ndwara zigaragara ku baturage batuye mu bice bitarageramo amazi meza. Indi ndwara ni malaria nayo ikiboneka mu karere ka Kirehe, Umurenge wa Kigina.
Umushinga wa Rusumo uhuriweho n’ibihugu bitatu aribyo u Rwanda, Tanzania n’ u Burundi. Mu Rwanda binyuze mu kigo NELSAP, wateye inkunga ifite agaciro ka miliyoni 5 z’amadorari y’Amerika akarere ka Kirehe na Ngoma. Buri karere kahawe miliyoni 2,5 z’amadorari y’Amerika, akarere ka Kirehe kakaba karahisemo kubakirwa ikigo nderabuzima cya Kigina no gusana umuhanda Cyagasenyi-Gasarabwayi- Nganda, ufite uburebure bw’ibilometero 30 (30 km). uyu muhanda ukaba uhuza Imirenge ya Kigarama na Musaza.
Urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruzatanga umuriro ungana na mega wati 80 (80MW) mu bihugu by’ u Rwanda, u Burundi na Tanzania. Kuri ubu umuriro ukomoka kuri uru rugomero ukaba waratangiye gukoreshwa.