0 0
Read Time:1 Minute, 28 Second

Na Muvunankiko Valens

Mu minsi 43 Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12 rumaze rukorwa n’Urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye mu mwaka ushize, rwakoze ibikorwa bifite agaciro k’ asaga miliyoni 104 z’amafaranga y’ u Rwanda.

Mu Karere ka Kamonyi iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Runda mu kagari ka Kabagesera mu mudugudu wa Bwirabo ahubatswe isoko rito rizafasha abaturage guhahirana, Icyumba mpahabwenge ndetse n’Irerero, kuri uyu wa 28 Gashyantare 2025.

Bamwe mubaturage batuye muri aka kagari bavuga ko ibyo uru rubyiruko rwakoze ari ibikorwa by’indashyikirwa kuko bije gukemura ibibazo bajyaga bahura nabyo mu gushakisha ubuzima.

Mukakarangwa Mediatrice utuye mu mudugudu wa Bwirabo avuga ko yajyaga acururiza ahantu hatizewe ariko kuri ubu akaba agiye gucuruza ntacyo yikanga.

Ati: “Najyaga ncururiza muri senteri ya Kaje ahantu hatizewe imvura yagwa bimwe bigapfa ariko ubu ngiye kwiteza imbere ko nzacururiza ahantu heza kandi hafite Umutekano wizewe.”

Ibi kandi abihuriraho na Nkankindi Cecile utuye mu mudugudu wa Rugobwe uvuga ko atatekerezaga ko igikorwa nk’iki cyagera aho atuye ubu bagiye gukora ibikorwa by’ubucuruzi ntakindi kibazo bafite.

Ati: “Ntabwo nari nzi ko igikorwa nk’iki cyagera hano ngo natwe dukore ubucuruzi bwacu tubukorera ahantu heza ariko ubu tugiye gukora titikoresheje nta zuba yewe ntan’imvura idutesha umutwe.”

Dr Sylvere Nahayo Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ashima ibikorwa byakozwe n’uru rubyiruko ariko asaba abaturage kubyitaho kuko aribo bizagirira umumaro.

Ati: “Urubyiruko rwacu rwakoze ibikorwa by’indashyikirwa kandi bizafasha abaturage bacu batuye hano kwiteza imbere no gukora ku mafaranga ariko kandi turasaba abaturage kwita kuri ibi bikorwa kuko bizabafasha kwiteza imbere.”

Uru rugerero rudaciye ingando rwakozwe mu cy’Iminsi 43 rusize mu Karere ka Kamonyi hubatswe iri soko rito ryo mu murenge wa Runda, Irerero, icyumba mpahabwenge, ibiro by’Akagari ka Kagina nako ko muri uyu murenge.

Hubatswe kandi inzu 12 z’abatishoboye ndetse hahanzwe n’imihanda ingana na Kilometero 46.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *