Ubu ni bumwe mu butumwa bwatangiwe mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mucyaro, abagore bakaba bibukijwe kuba umusemburo w’impinduka mu iterambere babungabunga ibidukikije nk’imwe mu ngamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Mukantaganzwa Vestine ni umwe mu bagore bagabiwe kuri uyu munsi. Avuga ko anejejwe nuko agiye kuba umworozi akazanagira uruhare mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu rugo rwe no mu baturanyi be.
Ati: “Ndashimira ba mutima w’urugo bantekerejeho nka mugenzi wabo utishoboye bakaba bangabiye inka. Ndashimira byimazeyo Umukuru Paul Kagame wasubije umugore agaciro none inka yagabiye abanyarwanda nanjye ikaba itashye iwanjye.”
Uretse Mukantaganzwa wo mu kagali ka Mukinga, hagabiwe n’abandi bagore batatu bo mu tugali dutandukanye tw’umurenge wa Nyamiyaga.
Niyonagize Adria, ni umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu murenge wa Nyamiyaga. Mu kiganiro na Forefront Magazine yavuze ko bishimira ibyo bamaze kugeraho mu iterambere ndetse ko bakomeje bakaba bagiye kwibanda ku kubungabunga ibidukikije kuko bifatiye rurini ibinyabuzima harimo n’abantu by’umwihariko abagore.
Ati: “Ba mutima w’urugo ntabwo tuzahwema gukora ibikorwa by’indashyikirwa kuko Igihugu cyaduhaye amahirwe kandi tugomba kuyabyaza umusaruro. Ibidukikije ni ingingo ituri ku mutima kuko turashaka ko abagore bose bo mu murenge wa Nyamiyaga bitabira gahunda yo kubungabunga ibidukikije bagabanya ibicanwa bikomoka ku biti bitabira kugura gaz muri gahunda ya nkunganire kuko leta yishyura igice cy’igiciro cyayo.”
Yakomeje avuga ko uretse abo bagabiye inka, banatanze ibikoresho by’isuku birimo amabase, isabune, imyambaro n’ amasuka yo guhinga cyane ko ari mu gihe cy’ihinga.
Mu ijambo rye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga Bwana Mudahemuka Jean Damascene, avuga ko abagore bafite urhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu kandi ko ibikorwa byivugira.
Ati:” Uyu ni umunsi wo gusubiza amaso inyuma tukareba aho kongera imbaraga. Ndashimira abagore uruhare badahema kugaragaza mu guteza Igihugu imbere, by’umwihariko Inama y’Igihugu y’abagore y’ I Nyamiyaga uyu ni umwaka wa gatatu yesa umuhigo wa ba mutima w’urugo ku rwego rw’Akarere. Imyaka ibiri ishize babaye aba mbere none uyu mwaka bongeye kuwesa ku mwanya wa kabiri.”
Gitifu Mudahemuka akomeza avuga ko bazakomeza gushyigikira umugore kugirango akomeze gutera imbere.
Mu bundi butumwa bwahatangiwe basabwe gukomeza kubungabunga ibidukikije no gushyira imbaraga mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ati: “Ibidukikije ni ubuzima kuko iyo byangiritse n’ubuzima burahungabana. Iyo amashyamba atemwe kubera gushaka inkwi zo gucana, imvura ibanke ndetse ikagwa mu gihe idasanzwe ibonekamo bikagira ingaruka ku buhinzi umusaruro ukaba mucye, ibinyabuzima birahazaharira hakaba n’ibihasiga ubuzima, ubushyuhe bukabije n’ibindi birimo n’imyuzure.”
Muri ibi birori kandi bibukijwe ko umuryango mwiza ari inking y’iterambere, basabwa kwirinda kuvugira amabanga y’urugo mu ruhame n’ibibera mu ngo zabo kubivugira mu ruhame kuko atari umuco mwiza.
Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wizihijwe ku isi yose, ikaba ari ku nshuro yawo ya 29. Uyu mwaka wa 2024 ufite insanganyamatsiko iyira iti: Ibidukikije, ubuzima bwacu.”
Byukusenge Annonciata