0 0
Read Time:4 Minute, 46 Second

Na Byukusenge Annonciata

Abatuye mu murenge wa Uwinkingi bavuga ko nyuma yo guhabwa ubumenyi n’ikigo cyita kikanabungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bagasobanukirwa akamaro k’ibinyabuzima mu mibereho ya muntu, bayobotse ubuhinzi butangiza ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima kuko bahawe ubumenyi bwo gukoresha imiti iterwa imyaka mu buryo itangiza ibidukikije n’ibinyabuzima.

Aba bahinzi baturuka mu midugudu itandukanye y’utugari twa Rugogwe na Rugumira, Umurenge wa Uwinkingi mu karere ka Nyamagabe batangiye gukora ubu buhinzi nyuma y’amahugurwa na BIOCOOR binyuze mu ihuriro ry’amakoperative y’ubuhinzi UNICOOPAGI rikorera muri aka karere ku nkunga batewe n’umuryango mpuzamahanga utari uwa leta Trocaire, Jersey Overseas Aid(JOA) na BIOCOOR.

Abahinzi baganiriye na Forefront Magazine bavuga ko bamaze kubona impinduka bagereranyije n’uko bakoraga ubuhinzi mbere ndetse ko n’imyumvire yabo ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima yahindutse.

Dusengimana Kevine, ni umuhinzi wo mu mudugudu wa Rugeti. Akora ubuhinzi butangiza ibidukikije, akaba ahinga ibirayi, avoka n’ ibinyomoro.

Ati: “Twahawe amahubgurwa turi abantu benshi mu murenge wacu, nyuma tujya gushyira mu bikorwa ubumenyi twahawe. Mu byo twahuguwe harimo gukoresha ifumbire y’imborera kuko itabamo ibinyabutabire, gutera ibiti bivangwa n’imyaka kuko bitanga isaso ikaba indiri y’ibinyabuzima, gutera imiti yica udukoko ku bihingwa mu masaha ibinyabuzima biba bitarimo gukora cyangwa gutora no guhova ndetse no guhinga ibihingwa birenze kimwe mu murima kuko ubu buryo bufasha ibihingwa kwihanganira imihindagurikire y’ibihe.”

Dusengimana Kevine umwe mu bahawe ibihembo nk’umuhinzi ntangarugero witabiriye ubuhinzi butangiza ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

Akomeza avuga ko ubu bumenyi bwamufashije kuko abikora neza akaba ari umwe mu bahinzi b’intangarugero mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Mu gusobanura uko batera umuti wica udukoko kuburyo butangiza ibinyabuzima, yavuze ko nubwo bikorwa mu masaha agoranye, ariko bitanga umusaruro.

Ati: “Batubwiye ko kugirango umuntu ahinge mu buryo butangiza urusobe rw’ibinyabuzima agomba gutera umuti mu masaha y’umugoroba ibinyabuzima bimaze gutaha. Muri ibi binyabuzima twavuga nk’inzuki kuko zihova ku manywa, ibinyugunyugu, inyoni n’ibindi bitungwa n’ibiva ku bimera. Aya masaha y’umugoroba adufasha kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kuko ijoro ryose wa muti ugirira umumaro wawo ku imyaka, mugitondo ibinyabuzima bigasanga ubukana bwawo bwashize bigatora bisanzwe kandi nta ngaruka ubigiraho.”

Ngabonziza Pierre nawe ni umuhinzi wo mu mudugudu wa Subukiniro, akagari ka Rugogwe. Avuga ko ubuhinzi butangiza ibidukikije bwamufashije kongera umusaruro w’ubuhinzi no kumenya akamaro ko kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Ati: “Mbere yo kugira ubumenyi ku buhinzi butangiza urusobe rw’ibinyabuzima, ntabwo narinzi ko gukoresha ifumbire y’imborera ari ukurengera urusobe rw’ibinyabuzima. Ifumbire y’imborera ni ingenzi mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kuko nta binyabutabire biba birimo. Bifasha ibinyabuzima birimo inzuki kororoka zitishwe n’ibiva mu ifumbire mva ruganda birimo umwuka urimo ibinyabutabire.”

Abahinzi bahize abandi mu gushyira mu bikorwa amasomo bahawe ku buhinzi butangiza ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, ku nkunga ya BIOCOOR n’abandi bafatanyabikorwa batera inkunga ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima bahaye aba bahinzi ibikoresho byifashishwa mu buhinzi bizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

Mbarubukeye Dominique ni umuhuzabikorwa wa BIOCOOR n’abafatanyabikorwa bayo. Aganira na Forefront Magazine yavuze ko bashyize imbaraga mu gukangurira abahinzi gukora ubuhinzi butangiza ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

“Ni urugendo twatangiye kandi turakomeje. Twahereye mu mirenge ibiri y’akarere ka Nyamagabe ariyo Uwinkingi na Buruhukiro n’ Umurenge umwe mu Karere ka Nyaruguru ariwo Kivu. Aba twahaye ibikoresho ni icyiciro cya kane kuva twatangira gutanga amahugurwa ku buhinzi butangiza ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima. Ni mu rwego rwo gushishikariza abandi bahinzi kwitabira ubu buhinzi kuko butanga umusaruro kandi bukabungabunga ubuzima bwacu n’ubw’urusobe rw’ibinyabuzima.”

Kuki hitawe ku bahinzi?

Mbarubukeye Dominique avuga ko impamvu ari uko ibikorwa bya muntu aribyo bifite uruhare runini mu kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima, ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe.

Ati: “Kubera ko Ubukungu bwacu bushingiye ku buhinzi, bivuze ko ari nabwo bufite ibikorwa byinshi kurusha ibindi abantu bakora. Nk’uko biri mu ntego z’icyerecyezo igihugu cyacu cyihaye cya 2050, tugomba gushaka ibindi dukora bizamura Ubukungu bidashingiye ku buhinzi. Muri ibyo harimo ibikorwa bya serivisi dusangamo ubukerarugendo bushingiye ku rusobe rw’ibinyabuzima byiganje muri za pariki. Nyamagabe na Nyaruguru ni hamwe mu hafite abaturage begereye pariki ya Nyungwe bagomba kugira ubumenyi buhagije ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima banakora ubuhinzi butangiza ibidukikije.”

Byiringiro Jonathan, ni umukozi ushinzwe kurengera ibidukikije mu murenge wa Uwinkingi. Aganira na Forefront Magazine yavuze ko bishimira intambwe imaze guterwa mu guhindura imyumvire ku gukora ubuhinzi butangiza ibidukikije.

Ati: “Ni urugendo, ariko turishimita intambwe imaze guterwa kuko abahinzi bamaze kwitabira ubuhinzi butangiza ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima ari benshi. Tuzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bacu kugirango tubungabunge ibidukikije by’umwihariko muri uyu murenge wacu ukora ku ishyamba rya Nyungwe.”

Akomeza avuga ko uyu mushinga batera inkunga bafatanyije n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, ariko ushyirwa mu bikorwa na UNICOOPAGI

Mu gutoranya aba bahinzi bahize abandi mu gukora ubuhinzi butangiza ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, harebwaga niba umuhinzi afite ingarane akoreramo ifumbire y’imborera, kuba ahinga ibiti bivangwa n’imyaka birimo imbuto, ibitanga ubwatsi bw’amatungo n’ibitanga isaso y’imyaka, kuba atera umuti wica ibyonnyi mu masaha y’umugoroba cyangwa mugitondo azindutse mbere y’uko ibinyabuzima bibyuka.

Aba 14 basanze bujuje ibisabwa bahawe rozwari zo kuvomera imyaka, ipiki, isuka na bote zo kwambara mu gihe bari mu bikorwa by’ubuhinzi.

Ibikoresho byahawe aba bahinzi bifite agaciro k’amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi 420 (420.000 frws).

Harerimana Athanase ni umuhuzabikorwa wa UNICOOPAGI (Union des Coopératives Agricoles Intégrées). Avuga ko bashyize imbaraga mu gukangurira abahinzi gukora ubuhinzi butangiza ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima kandi ko bashimira abafatanyabikorwa babo badahwema kubaba hafi ngi uyu mushinga ushyirwe mu bikorwa.

Umushinga wo kubungabunga urusobe rw’ ibinyabuzima mu nkengero za Pariki y’ Igihugu ya Nyungwe ushyirwa mu bikorwa na UNICOOPAGI, BIOCOOR na ICRAF ku nkunga ya TROCAIRE na Jersey Overseas Aid (JOA).

Amwe mu mafoto y’abahinzi bahembwe

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *