Byukusenge Annonciata
Ababyeyi bo mu karere ka Kirehe n’utundi bihana imbibe barishimira ko ntawe ukigira ikibazo cy’ubuzima bwe, umwana atwitwe n’impungenge za serivise zihabwa umubyeyi ugiye kubyara kuva bakwegerezwa ikigo nderabuzima cya Kigina.
Umubyeyi wahawe izina rya Mutoni muri iyi nkuru, ari mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko. Ni umwe mu babyeyi batatu bari babyariye ku kigo nderabuzima cya Kigina. Aganira na Forefront magazine yavuze ko atuye mu mudugudu wa Nyamateke, akagali ka Mareba, Umurenge wa Nyarubuye.
Aravuga imbamutima ze nyuma yo guhabwa serivisi n’abaganga b’ikigo nderabuzima cya Kigina yagannye agiye kubyara.
Ati: “Umwana wa mbere namubyariye ku kigo nderabuzima cya Nyarutunga, ubu ni ubwa kabiri mbyaye. Nyarutunga bampaye serivisi mbi kuburyo nta mubyeyi nagira inama yo kujya kubyarirayo. Birashoboka ko abasaba izindi serivisi z’ubuvuzi babaha serivisi Nziza, ariko ababyeyi bo bahabwa serivisi mbi narabibonye.”
Akomeza avuga ko kuva aho atuye agera ku kigo nderabuzima cya Nyarutunga hari urugendo rungana n’ibirometero 8, ariko kugera ku kigo nderabuzima cya Kigina ari ibirometero 19.
Ati: “Ubuzima ntawe ubukiniraho uko yiboneye kuko nibyo byatumye nza hano I Kigina. Ushobora kugira ubugugu bw’amafaranga ukivuza kuri macye ukanahabwa serivisi mbi zishobora kugira ingaruka ku buzima bwawe n’umuryango wawe, ariko utanze menshi ukitabwaho uko bikwiriye ukanahabwa serivisi Nziza ntacyo waba uhombye.”
Mutoni abajijwe icyo yita serivisi mbi yabonye mu rindi vuriro, yavuze ko ubwo yari agiye kubyara bwa mbere yemeje ko yahawe serivisi mbi kubera ko yabonye abaganga barangarana ababyeyi kandi batumvikana hagati yabo, usanga basigana gutanga serivisi bikaba byatuma umubyeyi agira ikindi kibazo gikomeye giturutse ku burangare bw’abaganga, ariko ku kigo nderabuzima cya Kigina ashima serivisi yahawe.
Ati: “Byaransimishije kuko njyewe n’umwana batwitayeho bishoboka numva ndanyuzwe. Naje ejobundi, nabyaye ejo nimugoroba. Meze neza n’umwana ameze neza takibazo dufite banansezereye nataha.”
Mu kiganiro cyihariye Forefront Magazine yagiranye n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kigina, Muganga Mutagoma Imrani, yavuze ko gutanga serivisi Nziza aricyo bashyize imbere kugirango abari bamaze igihe kinini bategereje serivisi z’ubuzima zibagereho babona ko ari iziramira ubuzima b’umuntu koko.
Ati: “Uretse kwa muganga, n’ahandi wajya gusaba serivisi bakakwakira nabi ntibagufashe uko ubyifuza ntabwo byakunezeza. Umwihariko wo kwa muganga ni uko iyo uhaye umuntu serivisi Nziza n’icyizere cyo gukira kiriyongera ubukana bw’indwara bukagabanuka. Iyo kwa muganga batanze serivisi mbi, bigira ingaruka ku murwayi kuko hari bamwe bashobora no guhita baremba kandi bari barwaye byoroheje. Ibyo byose biterwa n’uko amarangamutima y’abantu atakira ibintu kimwe.”
Akomeza avuga ko ababyeyi babyarira ku kigo nderabuzima cya Kigina bitabwaho by’umwihariko kuko iyo umubyeyi atitaweho akibyara agira umunabi bikaba byagira ingaruka k’uwo yibarutse bigatuma atamwakirana urugwiro kubera umunabi w’ukomoka kuri serivisi mbi yahawe.
Abajijwe niba serivisi nziza ababyeyi bavuga ko bahabwa zijyana n’ibikoresho bikenerwa mu nzu ababyeyi babyariramo, Muganga Mutagoma yagize ati: “Nta kibazo cy’ibikoresho kugeza ubu dufite kuko umushinga wa Rusumo binyuze mu kigo NELSAP (Nile Equatorial Lakes Subsidiary Action Program), baduhaye ibikoresho ubwo batugezaho iyi nyubako. Aho ababyeyi babyarira dufite ibitanda bihagije, ibiryamirwa n’ibyo kwiyorosa, ibikoresho by’isuku, ubwiherero n’ubwogero n’ikigega cy’amazi adufasha mu bikorwa byacu bya buri munsi by’umwihariko mu kwita ku babyeyi.”
Ku bijyanye na serivisi zihabwa ababyeyi bafite ubumuga zikunze kuba imbogamizi ku mavuriro amwe n’amwe, Muganga Mutagoma yavuze ko icyo kibazo batagifite kuko ibitanda bibafasha gutwara indembe cyangwa kwita ku babyeyi bagiye kubyara, ari ibitanda bigezweho bibasha kugabanywa uburebure kugera ku kigero cyo hasi. Bityo sirisivi zihabwa ababyeyi bafite ubumuga butandukanye by’umwihariko ubw’ingingo nta mbogamizi zifite.
Ikigo nderabuzima cya Kigina cyakira abakigana muri serivisi 19 gitanga zirimo serivisi zihabwa abivuza bataha, serivisi yo gutanga imiti, serivisi yo gupima ibizamini, kwita ku barwaye indwara zitandura, kuboneza urubyaro, kubyaza ababyeyi, gupima abagore batwite, gukira, imirire, kudoda no kuvura inkomere, kwakira indembe, kwita ku bagore batwite bafite virusi itera sida, serivisi zihabwa urubyiruko, kwita ku bana bavukanye ibibazo cyangwa bavutse bananiwe n’izindi.
Umushinga wa Rusumo uhuriweho n’ibihugu bitatu aribyo u Rwanda, Tanzania n’ u Burundi. Mu Rwanda binyuze mu kigo NELSAP, wateye inkunga ifite agaciro ka miliyoni 5 z’amadorari y’Amerika akarere ka Kirehe na Ngoma. Buri karere kahawe miliyoni 2,5 z’amadorari y’Amerika, akarere ka Kirehe kakaba karahisemo kubakirwa ikigo nderabuzima cya Kigina no gusana umuhanda Cyagasenyi-Gasarabwayi- Nganda, ufite uburebure bw’ibilometero 30 (30 km). uyu muhanda ukaba uhuza Imirenge ya Kigarama na Musaza.
Urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruzatanga umuriro ungana na mega wati 80 (80MW) mu bihugu by’ u Rwanda, u Burundi na Tanzania. Kuri ubu umuriro ukomoka kuri uru rugomero ukaba waratangiye gukoreshwa.