1 0
Read Time:6 Minute, 21 Second

Abahinzi bagera kuri 51 bafashe icyemezo ntakuka cyo gukora impinduka mu buhinzi bwabo nyuma y’uko umuryango utari uwa Leta mu Rwanda ‘BIOCOOR’, uharanira kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ariko ukanahugura abaturage gukora ubuhinzi burengera urusobe rw’binyabuzima binyuze mu kubongerera ubushobozi,‘Capacity Building’, aho hagati y’itariki ya 7-9 Gashyantare 2024, uyu muryango ubinyujije mushinga wawo wo kubungabunga ibidukikije; wabafashije gusura bagenzi babo bakora ubuhinzi burengera urusobe rw’binyabuzima ariko bwongera umusaruro bakigiramo byinshi.

Uwitwa Nyabyenda Daphrose utuye mu mudugudu wa Kinaba agira ati: ‘’Naje hano muri Uwinkingi nje mu rugendo-shuri.Twasuye umukecuru ukora ubuhinzi burengera urusobe rw’binyabuzima kandi butanga umusaruro. Twasanze afite abana 6 ariko akabasha kubarihirira ishuri Ayo akuye mu buhinzi. Nanjye ndahinga. Hari byinshi namwigiyeho ngiye gukora. Natunguwe n’uburyo atera avoka n’imbuto zo kurya hose akabivanga n’imyaka kandi bikera neza. Nanjye hari ibyo nari mfite ariko ngiye kubyongera ntere byinshi, kandi mbikore neza bibashe kunteza imbere.’’

Uwitwa Niyingenera Gaspard utuye ahitwa Kizimyamuriro muri Buruhikiro, agira ati:’’ Nanjye naje mu gikorwa cy’urugendo-shuri. Nabonye ko iyo ufashe neza ubutaka, bubyara umusaruro.Twigishijwe kandi ko nk’abantu, dore ko ari twe tuzi ubwenge, ari natwe tugomba kubikurikirana. Nabonye ko ubutaka uko bwaba bungana kose, uzi icyo ukora ushobora kububyaza umusaruro wagutunga, ukagutungira n’abana.’’

Yakomeje agira ati:’’Umuhinzi twasuye, narebye ukuntu yarwanyije isuri,atera ibiti bivangwa n’imyaka, ndeba ibiti by’imbuto ziribwa numva n’ukuntu yatubwiye ko arihirira abana kandi abikura mu buhinzi nsanga nanjye ngomba kuhakura isomo rikomeye cyane ry’uko ubutaka mfite nshobora kububyaza umusaruro.

Umubyeyi witwa Mukandori utuye ahitwa Munini na we wajyanywe mu rugendo-shuri avuga ko iyi gahunda bateguriwe na BIOCOOR ari nziza cyane kuko nk’abahinzi ibafungura mu mutwe. Agira ati:’’ Twasuye umuntu dusanga atera imyaka akavangamo ibimera,imiti, imbuto n’ibindi byiza.Ubu icyo ngiye kuvugurura ni ugutera ibiti bivangwa n’imyaka.’’

Uwitwa Ntirivamunda Mathias utuye ahitwa Gishwati agira ati:’’ Naje mu rugendo-shuri, kubera ubuhinzi burengera urusobe rw’binyabuzima. Umuhinzi twasuye namubonyeho impinduka mu byo twakoraga. Impinduka ya mbere ni uko urusobe rw’ibinyabuzima yarubungabunze,iwe nahabonye urusobe rw’ibinyabuzima rurimo udusimba, ibimera, umwuka mwiza, ibiti bivamo imiti,….Nkurikije ibyo namubonyeho, nta butaka bupfa ubusa. No mu mbuga iwe yahabyaje umusaruro ahatera imboga n’ibindi,..Amasomo nahawe nayashimye cyane ku buryo ngiye gukora impinduka no mu rugo iwanjye n’abo duturanye.

Mbarubukeye Dominique, umukozi wa (BIOCOOR) umuryango ugamije kurengera urusobe rw’ibinyabuzima binyuze mu gukorana n’abaturage, wayoboye iki gikorwa cyo gusurisha abahinzi, avuga ko bahitamo kubasurisha hagamijwe kubongerera ubumenyi. Yagize ati:’’Bariya bahinzi tubasurisha tugamije kubongerera ubumenyi no kubatinyura. Nk’urubyiruko ahanini ntabwo rwita ku buhinzi n’ubworozi, mu buryo bwo kubereka ko hari umuhinzi wabikozi bikagira aho bimuvana n’aho bimugeza, tumutegurira urugendo-shuri akareba uko bikorwa. Ni ikintu gikomeye. Tubazana kugira ngo tubereke uwakoze umwuga w’ubuhinzi burengera urusobe rw’binyabuzima, bukamuteza imbere, bukagira aho bumuvana n’aho bumugeza. Ababyeyi nabo tubazana kugira ngo bakanguke bagire uruhare mu kurwanya imirire mibi, idindira ry’abana,.. kandi bikorewe mu mirima yabo.

Dominique yakomeje agira ati:’’ Muri BIOCOOR iyo twafashije abahinzi nka kuriya bakajya mu ngendo-shuri tugirana n’amasezerano agamije gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ubumenyi bw’uwahuguwe kugira ngo bubyazwe umusaruro.

Yakomoje kandi ku bahinzi bakoranye mbere, avuga ko ubu buryo butanga umusaruro.Ati:’’ Ubu buryo dukoranamo n’abahinzi butanga umusaruro kuko abo twahuguye mbere bagenda batanga ubuhamya bw’uko bongereye umusaruro mu buhinzi, mu bworozi, kurwanya isuri, ibiti bivangwa n’imyaka, kongera ubwiza bw’imirima, imbuto ibiti bitanga imiti,… Mu by’ukuri ubona hari impinduka kuko bagenda banadufasha kurengera no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima nkuko biri mu ntego za BIOCOOR.’’

Ubu buryo bwo gusurisha abahinzi bagenzi babo usanga bufasha bamwe kunguka ubumenyi. Bamwe bati:’’Mu isomo nakuye mu buhinzi burengera urusobe rw’binyabuzima ni uko ubu ngiye guca amatarasi no gutera ibiti bifata ubutaka bivangwa n’imyaka.’’

Mu kwezi kwa Kabiri 2024, BIOCOOR yafashije  amatsinda atatu y’abahinzi gusura bagenzi babo babukora neza kugira ngo biyungure ubumenyi. Buri tsinda ryabaga ririmo abahinzi 17. Mu karere ka Nyamagabe, itsinda ry’abahinzi 17 bo muri Buruhukiro ryasuye umuhinzi w’icyitegererezo ukorera ubuhinzi mu murenge wa  Uwinkingi. Itsinda ry’abahinzi 17 bo muri Buruhukiro yasuye umuhinzi w’icyitegererezo wo muri Kitabi naho itsinda ry’abahinzi bo mu murenge wa Kivu mu karere ka Nyaruguru ryasuye umuhinzi wo muri uyu murenge wa Kivu.

Iki ni igikorwa cya BIOCOOR cyo gusurisha abahinzi kiba kitezweho guhindura imyumvire y’abaturage by’umwihariko bagakora ubuhinzi butanga umusaruro ariko burengera urusobe rw’binyabuzima. Muri iki cyiciro abahinzi bafashijwe gukora ingengo-shuri bagera 51. Kuri ubu bakaba bitezweho impinduka mu buhinzi bwabo nyuma yo kunguka ubundi bumenyi. Abahinzi b’icyitegererezo basuwe harimo uwitwa Nyiransabimana Clarisse na Mbonyimana Francois bo mu murenge wa Uwinkingi i Nyamagabe na  Muhawenimana Immaculate wo muri Kivu i Nyaruguru.

Reba amafoto y’iki gikorwa:

Photo:BIOCOOR ifasha Abahinzi-borozi gukora ingendo-shuri kuri bagenzi babo b’icyitegererezo kugira ngo bahakure ubumenyi bubafasha gukora impinduka mu buhinzi n’ubworozi

Photo:Muri izi ngendo-shuri basura ibikorwa bitandukanye by’abahinzi b’icyitegererezo

Photo: Aba bahinzi basobanurirwa akamaro ko gukora ubuhinzi n’ubworozi burengera urusobe rw’binyabuzima

Photo: BIOCOOR ifasha abahinzi-borozi kunyoterwa n’ibikorwa bya bagenzi babo b’icyitegererezo kugira ngo na bo babigireho bakore nkabo

Photo:Benshi mu bahinzi b’icyitegererezo, mu mirima yabo usanga harimo ibiti bivangwa n’imyaka birimo iby’imbuto ziribwa n’ibindi

Photo:Ababyeyi na bo bafashwa gukora izi gendo-shuri mu rwego rwo kubungura ubumenyi bubakangura bagahinga imboga n’imbuto hagamijwe kurwanya imirire mibi

Photo:Ubuhinzi bukomatanyije usibye gutanga umusaruro bunagira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima

Photo:Imboga n’imbuto ni bimwe mu bihingwa bigaragara mu mirima ya benshi mu bahinzi by’icyitegererezo

Photo:BIOCOOR kandi ifasha urubyiruko gusura mu rwego rwo kugira ngo na rwo rukangukire imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi

Photo: Aba bahinzi basubizwa ibibazo byinshi baba bafite by’amatsiko

Photo: Muri izi ngendo-shuri abahinzi berekwa uburyo buri butaka bwose bushobora kubyazwa umusaruro

Photo:Ubuhinzi iyo bukozwe neza butanga umusaruro

Photo: Abagore na bo bakangukiye ibyerekeranye n’ubuhinzi n’ubworozi

Photo:Buri wese ukoze uru rugendo-shuri ahava afashe icyemezo cyo gukora impinduka mu buhinzi bwe

Photo:Aha bari basuye umurima w’ubutungura uri i musozi

Photo: Muri iyi gahunda bigiramo byinshi

Photo:Ubuhinzi bwitaweho butanga umusaruro

Photo:Uyu mubyeyi acigatiye umsuaruro w’ubutunguru uteye ubwuzu

Photo:Uyu mubyeyi anejejwe n’umusaruro usigaye uboneka mu murima we

Photo:Ubuhinzi bw’ibinyomoro buri mu bitanga amafaranga

Photo: Benshi baba banyotewe n’ubumenyi bushya bahabwa

Photo: Aba bahinzi-borozi nyuma yo gukora ingendo-shuri basinyanye amasezerano na BIOCOOR azabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize

Photo:Batewe ishema no kugirana imikoranire na BIOCOOR

Photo:Abakoze izi ngengo-shuri bose bahawe amasezerano basinyanye na BIOCOOR yo kwiyemeza gushyira mu bikorwa ubumenyi bungukiye muri iyi gahunda

Photo:Aba bahinzi bavuga ko iyo basuye bagenzi babo bahigira byinshi

Photo:Umwe mu bahinzi b’icyitegererezo basuwe avuga ko akora ubuhinzi bukomatanyije kandi burengera urusobe rw’binyabuzima

Photo: Mu bakora izi ngendo-shuri mu buhinzi, haba higanjemo urubyiruko kugira ngo rukundishwe umwuga w’ubuhinzi

Photo:Abahinzi bo mu murenge wa Kivu nyuma yo kuvoma ubumenyi mu rugendo-shuri na bo bahawe amasezerano azabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize

Photo:Izi ngendo-shuri ziba zitezweho kongerera ubumenyi abahinzi

Photo:Abahinzi bashimira BIOCOOR uburyo ibafasha kunguka ubumenyi no gukora impinduka mu buhinzi bwabo

Photo:Aha umukozi wa BIOCOOR (Mbarubukeye Dominique) arimo arereka abahinzi uko bagenzi babo biteje imbere

Photo:Ubuhinzi bwitaweho nibwo butanga umusaruro

Photo: Kuri ubu mu Rwanda ubutaka bukorerwaho ubuhinzi bungana na Hegitari Miliyoni 1.4 gusa ibyerekana ko hakenewe impinduka mu buhinzi mu rwego kubona umusaruro wifuzwa

Photo:Imibare yerekana ko mu Rwanda umuturage umwe yaba ahinga ku buso bungana na 0.06 Ha bityo hakwiriye kwigwa uburyo ubuhinzi bwatanga umusaruro uhaza abanyagihugu dore ko ibarurishamibare ryo muri 2022 ryerekana ko abaturage b’igihugu bageze kuri Miliyoni 13.2

About Post Author

Christophe UWIZEYIMANA

Christophe Uwizeyimana is a Rwandan journalist who studied in University of Rwanda. He worked on Environmental, Health, Agriculture, Science and Business reporting from 2015 up to now. He is Rwandan Health reporting Winner 2023, Rwandan Science Reporting Overall Winner 2023( in OFAB Rwanda Media Awards )and First runner up in OFAB AFRICA MEDIA AWARDS 2023-Science reporting/Radio Category.
Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

By Christophe UWIZEYIMANA

Christophe Uwizeyimana is a Rwandan journalist who studied in University of Rwanda. He worked on Environmental, Health, Agriculture, Science and Business reporting from 2015 up to now. He is Rwandan Health reporting Winner 2023, Rwandan Science Reporting Overall Winner 2023( in OFAB Rwanda Media Awards )and First runner up in OFAB AFRICA MEDIA AWARDS 2023-Science reporting/Radio Category.

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *