Nyirangaruye Clementine
Bamwe mu banyeshuri n’abayobozi bo mu bigo by’amashuri bitandukanye biherereye mu karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali baravuga ko hakiri imbogamizi mu ikoreshwa ry’inzitiramibu ku bana biga baba mu bigo bitewe n’ubushobozi buke bw’ababyeyi bagasaba Leta kubagezaho inzitiramibu.
Ibi babitangaje nyuma yo gusurwa n’itsinda rigizwe n’abakozi b’ Ihuriro ry’imiryango nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya Sida, guteza imbere ubuzima no guharanira uburenganzira bwa muntu –RNGOs Forum hamwe n’abakozi bashinzwe uburezi mu karere ka Gasabo aho hari gukorwa igenzurwa ku ngamba zo guhashya malariya mu bigo by’amashuri zirimo n’ikoreshwa ry’inzitiramibu.
Mulisa Emmanuel, umuyobozi wungirije wa Groupe Scholaire APRED Ndera mu murenge wa Ndera akarere ka Gasabo avuga ko hakiri imbogamizi bahura nazo mu ikoreshwa ry’inzitiramibu mu guhashya malariya aho bamwe mu bana bazana inzitiramibu ku ishuri ariko ntibaziryamemo bitewe n’uko iwabo mu giturage bataziryamamo.
Yagize ati:’’ Turacyafite imbogamizi duhura nazo kuko iyo iwabo w’abana bamwe na bamwe mu giturage badakoresha inzitiramibu, baza ku ishuri bazifite bakazihindura imisego aho kuziraramo.”
Ku rundi ruhande, Imfurayukundo Ange na Kwizera Jean Claude bamwe mu banyeshuri biga kuri Ecole Secondaire Bumbogo bagaragaje ubushobozi buke bw’ababyeyi nk’imbogamizi ku ikoreshwa ry’inzitiramibu , basaba Leta kubatera inkunga abanyeshuri batazifite bakazihabwa.
Kwizera yagize ati:’’Imbogamizi mbona ntabwo twese tunganya ubushobozi ni ukuvuga ko hari ababasha kuzibona ariko ugasanga hari n’abadafite ubushobozi bwo kuba bazibona.Abo ngabo twakwita ko nta bushobozi bafite twumvaga nka Leta yabatera inkunga bakabasha kwisanga mu bafite inzitiramibu hano mu kigo.”
Imfurayurukundo nawe ati:’’ Nk’uko Leta yari yarabitangiye gutanga inzitiramibu mu byiciro abantu barimo n’abadafite ubushobozi bakabasha kwimenyekanisha kugirango mu gihe zaje no mu bigo byamashuri bakazibona.”
Batamuriza Judith ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri muri ES Bumbogo avuga ko icyifuzo bafite ku bijyanye n’ikoreshwa ry’inzitiramibu ari uko mu gihe inzitiramibu zagejejwe ku bigo nderabuzima zanagezwa no ku banyeshuri badafite ubushobozi bwo kuzibona.
Yagize ati” Ngendeye kuri icyo cy’inzitiramibu ntitwabura no kugira icyifuzo cy’uko mu gihe inzitiramibu zabonetse ku bigo nderabuzima kwa kundi bajya bazitanga kuko hano higa abana b’abakene ko n’izo nzitiramibu natwe twajya tuzigezwaho kugirango ba bandi batashoboye kuzibona kubera imiryango baturukamo dushobore kuba twazibagezaho.”
Hatanzwe inama ku ikoreshwa ry’inzitiramibu
N’ubwo hari abanyeshuri barara mu nzitiramibu ariko haracyagaragara imbogamizi y’ibikorwa remezo bidahagije muri ES Bumbogo , ibintu bituma bamwe mu banyeshuri Batabona uko bamanika inzitiramibu aho baryama bitewe n’uburyo imyubakire iteye.
Munyaneza Bernard umukozi ushinzwe uburezi bw’abana b’abakobwa mu karere ka Gasabo atanga inama mu gukemura icyo kibazo avuga ko bakwifashisha imigozi cyangwa utwuma twifashishwa mu bwubatsi bityo abanyeshuri bakabyifashisha bamanika inzitiramibu bakabasha kwirinda malariya anagira inama ubuyobozi bwa ES Bumbogo ko kurara mu nzitiramibu babigira itegeko kuri buri munyeshuri.
Taliki 9 Werurwe 2023 hamuritswe ubushakashatsi bwakozwe ku bufatanye bwa RNGOs Forum n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), bwibanze ku kureba icyo ibyiciro byihariye ariko byoroshye kugeraho (easy to reach groups) bikeneye n’uruhare rwabo mu kwirinda no kurwanya Malariya.
Mu byiciro byihariye bigaragara ko byibasiwe na Malariya byagaragajwe muri ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere 30 tw’igihugu hakaba harimo n’abanyeshuri cyane cyane abiga barara ku ishuri .
Inzego z’ubuzima zigaragaza ko akarere ka Gasabo kari mu turere 10 twihariye 62% bya malariya ikigaragara mu Rwanda nyuma ya Kicukiro, Nyamasheke, Nyamagabe, Gicumbi, Bugesera , Gisagara, Rutsiro , Nyagatare na Nyaruguru.
Hamwe mu bigo by’amashuri hari inzitiramibu zidahagije